AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uniform bivugwa ko ari iya RDF yateje impaka mu nama ya ICGLR

Uniform bivugwa ko ari iya RDF yateje impaka mu nama ya  ICGLR
28-05-2022 saa 07:11' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5074 | Ibitekerezo

Imyambaro ya gisirikare bivugwa ko ari iya RDF yafatiwe i Kibumba mu mirwan yari ihanganishije ingabo za Congo Kinshaasa (FARDC) n’abarwanyi ba M 23 yagaragajwe na Gen Maj Cirumwami nk’igihanya ko u Rwanda rurimo gufasha umutwe wa M23.

Mu nama igamije gusuzumira hamwe ibirego byatanzwe n’impande zombi ku rwego ICGLR,Intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziyobowe na Gen Maj Cirumwami ukuriye ibikorwa bya Gisirikare muri Operasiyo Socola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, hongeye nkumvikana amajwi ashinja u Rwanda kuba umuterankunga wa M23 ikomeje guha isomo igisirikare cy’igihugu FARDC muri teritwari za Rusthuru na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi myambaro igizwe n’ingofero,ishati n’ipantaro ikaba yarafashe iri kumwe n ;ibisasu 4 bivugwa ko byafatiwe ku rugamba kuwa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022, muri Lokarite ya Kibumba ya Teritwari ya Nyiragingo ahari harimo kubera urugamba rwa M23 na FARDC.

Kugeza ubu nta gihamya cyemeza ko iyi myambaro koko ari iy’Ingabo z’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko, ibyo FARDC irimo ari ikimwaro no kubura ibisobanura batanga ku gukorana na FDLR/Interahamwe.Umuvugizi wungirije wa Guverinama y’u Rwanda Alain Mukurarinda we yavuze ko, iyo u Rwanda ruba rugamije kwinjira mu mirwano ya M23 na FARDC batari burase ku butaka bwarwo ngo rurebere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA