AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Undi mu General wa FARDC yaguye mu mujyi wa Goma

Undi mu General wa FARDC yaguye mu mujyi wa Goma
17-08-2022 saa 07:16' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1295 | Ibitekerezo

Brigadier General Ghislain Mulumba Tshinkobo wari Komanda w’Akarere ka 34 mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yaguye i Goma kuri uyu wa 16 Kanama 2022.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko uyu musirikare mukuru wa FARDC, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Goma azize indwara y’Umutima.

Bivugwa ko akimara gushiramo umwuka ,umurambo we werekejwe mu buruhukiro bw’ibitaro by’ikigo cya gisirikare cya Goma aho uzasezererwaho bwa Nyuma.

Brigadier General Ghislain Tshinkobo yari Komanda w’Akarere ka 34 muri FARDC kuva muri Kamena 2021m aho yari asimbuye Gen de Bgd Dieudonné Kapinga Mwanza kuri uyu mwanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA