AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umwuka w’Intambara i Goma : Hadutse indi myigaragambyo,Abasirikare benshi ku mupaka

Umwuka w’Intambara i Goma : Hadutse indi  myigaragambyo,Abasirikare benshi  ku mupaka
17-06-2022 saa 12:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5147 | Ibitekerezo

Mu burakari bwinshi abaturage b’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye kwigaragambya bamagana iyicwa ry’umusirikare wa FARDC warashwe na Polisi atangiye kurasa urufaya mu mupaka w’u Rwanda

Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Goma mu gace ka Birere kegeranye n’umupaka ’u Rwanda w’ahitwa Petite bariyeri, yavuze ko hatangiye imyigarambyo ikomeye aho abaturage barimo kwamagana u Rwanda barushinja ubushotoranyi.

Aba bigaragambya kandi bongeye kwibasira ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyarwanda bakorera mu Mujyi wa Goma birimo amaduka.

Isoko ya Rwandatribune ivuga ko muri aya masaha ingabo za FARDC zikomeje kurundwa ku mupaka bikaba bigaragaza umwuka w’intambara.

Abaturage b’Abanyarwanda bari bagiye guhahira muri Congo bakomeje kubyigana bagaruka mu Rwanda ku bwo kwikanga ko bashobora kugirirwa nabi.

Hari hasize iminsi Leta y’uRwanda yandikiye Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iyishinja ubushitoranyi.

Mu nkuru ya Jeune Afrique, bavugako Leta y’u Rwanda yahamagaje Madamu Alice Kipembe ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya RDC mu Rwanda amenyeshwa iby’ibisasu bimaze iminsi biterwa ku butaka bw’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA