AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuyobozi ukomeye muri Uganda yaguye muri Amerika

Umuyobozi ukomeye  muri Uganda  yaguye muri Amerika
20-03-2022 saa 13:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1154 | Ibitekerezo

Perezida Yoweri Museveni yemeje ko Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yitabye Imana, azize uburwayi.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abayobozi batandukanye bo muri Uganda baherukaga kumusura aho arwariye, bataha bavuga ko arembye, ko akeneye amasengesho.

Jacob L’Okori Oulanyah yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya 11 ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021, atsinze Rebecca Alitwala Kadaga wari usanzwe muri uwo mwanya.

Yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi 2021.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA