Abarimu n’abanyeshuri bo muri Minembwe biriwe mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri wabo bukozwe n’umusirikari wa FARDC amutemaguye, aho bavuga ko yazize ko yasaga n’Abanyamulenge.
Ni imyigaragambyo yabereye muri teriwari uya Fizi mu Burasirazuba bwa Congo.
Yitabiriwe n’abanyeshuri hamwe n’abarimu nyuma y’urupfu rw’uwitwa Mugaza Samuel, umusore uri mu kigero k’imyaka 16 y’amavuko wigaga mu mwaka wa munani.
Yishwe atemaguwe n’umwe mu basirikare ba FARDC, ukorera muri Brigade ya 12 iri mu Minembwe.
Abigaragambya baturutse mu bigo bitandukanye berekeza ahakorera ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa, MONUSCO, ndetse n’ubwa gipolisi muri Madegu. Bari bafite ibyapa byanditseho ko bamaganye ubwicanyi bwakorewe umunyeshuri bashaka ko abakoze ubwo bwicanyi bahanwa.
Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Minembwe, Ruvuzangoma Rubibi St Cadet, avuga ko atangazwa no kubona abantu bicwa n’abagakwiye kubarinda.
Bigirinka Pius, umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Complex Sclairemisoko de Minembwe, avugana n’itangazamakuru yagize ati : “Twaje kwigaragambya, twamagana igikorwa cyabaye ejo ubwo hicwaga umunyeshuri wo mu burezi bw’ibanze mu wa munani, uzwi ku izina rya Muganza Samuel. Icyo kintu rero tubona atari icyo kwihanganirwa. Nicyo cyatumye tuza gusaba inzego za leta ngo zihe ubutabera umuntu kugira ngo yubahwe, agire icyo akora yibohoye mu mahoro cyangwa mu mutekano. Nta handi umuntu yicwa atemaguwe kugeza aho akuweho ingingo zimwe z’umubiri bakagenda bazerekana ngo bishe umunyarwanda.”
Bavugana n’Ijwi ry’America, ubuyobozi bwa FARDC bwavuze ko uwo musirikare wishe uwo munyeshuri yafashwe ubu afunzwe, kandi ko bategereje abacamanza ba gisirikare bazava mu ntara ya Uvira bakaza kumuburanisha imbere y’abaturage i Minembwe.
Bwiza.com, ivuga ko atari ubwa mbere mu Minembwe, abasirikare bashinjwa ibyaha byo kwica abaturage bo mubwoko bw’Abanyamulenge, aho ubwicanyi nk’ubwo buheruka muri 2021 ubwo abagore batanu bishwe n’abasirikare ba Brigade ya 12.