AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusirikare wa Congo wagabye igitero ku Rwanda yiswe Intwari

Umusirikare wa Congo  wagabye igitero ku Rwanda  yiswe  Intwari
17-06-2022 saa 16:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2328 | Ibitekerezo

Umusirikare warasiwe muri metero 25 zo ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yamaze gusubizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJMV).

‘Igikorwa cy’ubugwari’ cy’uwo musirikare w’Ingabo za RDC (FARDC) cyafashwe nk’ubwiyahuzi kuko yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa agakomeretsa abapolisi babiri b’u Rwanda bari ku kazi, na we akaraswa akomeje umugambi wo kumisha aasasu ku nzego z’umutekano z’u Rwanda, abasivili ndetse n’abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka ku mupaka w’u Rwanda.

Itsinda ry’abagenzuzi ba EJMV rimaze kugenzura aho uwo musirikare yarasiwe yatwawe i Goma, ahagana saa sita z’amanywa urubyiruko rw’insoresore rwisuganyiriza guharabika u Rwanda n’izindi zishimangira ko uwo musirikare warenze imbibi z’Igihugu cye akagerageza no kwica abantu ari intwari.

Nyuma yo kwihuriza hamwe, bagaragaye birukanka inyuma y’imbangukiragutabara yikoreye umurambo w’uwo musirikare waguye mu bikorwa abenshi bavuze ko bidakwiye umusirikare w’Igihugu watojwe, bavuga bati : “Ni intwari, ni Intwari…”

Ibitangazamakuru bikorera mu Mujyi wa Goma biravuga ko uretse kuba uriya musirikare yishoye ku mupaka, hari indi myigaragambyo yari yitezwe kuri izo nsoresore mu gitondo kuko zahereye mu rukerera zigabyemo amatsinda kandi ngo ntizahishaga ko zirimo gutegura kwishora ku mupaka zigamije kwendereza u Rwanda.

Nyuma y’iraswa ry’uwo musirikare, za nsoresore na zo ngo zari ziteguye kugaba ikindi gitero cy’imyigaragambyo ariko ziza guhoswa n’abayobozi b’ingabo za FARDC, abapolisi ndetse na bamwe mu bakozi bo ku mupaka wa RDC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA