AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusirikare Mukuru wa FLN yishwe akubiswe Ifuni

Umusirikare Mukuru wa FLN yishwe akubiswe Ifuni
18-11-2022 saa 07:49' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4135 | Ibitekerezo

Lt.Col Jugale Niyirora Jean Damascene uzwi nka Jugale, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu nyeshyamba za FLN yahanishijwe gukubitwa ifuni ashinjwa kuvugana na Lt.Gen.Hamada.

Umwiryane ushingiye mu kumaranira ubutegetsi mu mutwe wa CNRD FLN, urakomeje muri iki gihe aho bivugwa ko Lt.Col Niyirora Jean Damascene aherutse kwicwa ku bw’itegeko rya Gen Jeva urwariye mu bitaro bitaramenyekana biri mu mujyi wa Bukavu.

Amakuru ava mu Kibaya cya Rusizi muri Teritwari ya Uvila hafi y’ibirindiro bya FLN, avuga ko Lt.Col Jugale wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu birindiro bya Gen.Jeva biri mu Kibira ari mu bamaganiye kure gucikamo kabiri Kwa CNRD-Ubwiyunge, aho muri iki gihe hari igihande kiri kuri Gen Hamada ikindi kikaba kuri Gen Jeva.

Lt. Col Jugale akaba yarashatse guhuza impande zombi afatanyije na Col.Kanyoni wahoze ashinzwe iperereza muri CNRD FLN, ubu akaba atuye muri Uganda, nyuma ariko Gen.Jeva yabyunvise ukundi aza no kumenya ko uyu Lt.Col Jugale avugana na Lt.Gen Hamada, ari naho yahise aha Lt.Col Guado Rusanganwa kwica Lt.Col Jugale.

Umwe mu barwanyi ba FLN bari ahitwa Sange muri Teritwari ya Uvila, yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko hasize iminsi 7 uyu mu Koloneri yishwe, ariko ku ruhande rwabo basanga yarazize akagambane.

Lt.Col Jugale ni muntu ki ?

Amazina ye y’ukuri ni Niyirora Jean Damascene yavukiye ahitwa Murama, mu yahoze ari Segiteri Murama, muri Komini Murama, muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga.

Yavutse mu mwaka wa 1971, amashuri yisumbuye yayarangirije ku ishuri ryisumbuye rya ESAPAH.

Yinjiye muri FDLR mu mwaka wa 2000 mu kiciro cya 40 muri ESM. Mu kazi yakoze igihe kinini yari ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri FDLR ahitwa Katanga.

Mu muwaka wa 2019 yinjiye muri CNRD ubwiyunge, aho yabaye muri burigade Rezerive, muri iki gihe akaba yari ashinzwe operasiyo mu ishyamba rya Kibira ahari ibirindiro bya Gen.Jeva.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA