AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango wa Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa

Umuryango wa Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa
9-05-2021 saa 10:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1933 | Ibitekerezo

Umuryango wa Perezida Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu gahinda ko gupfusha imbwa yabo yitwa Bo bakundaga cyane.

Iyi mbwa yapfuye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, yafatwaga nk’inshuti ikomeye y’umuryango wa Back Obama.

Nkuko umugore we Michelle Obama yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bo "iteka yaraturuhuraga" kuva yagera muri White House mu 2009.

Iyo mbwa y’impwerume y’amabara y’umukara n’umweru, ni iyo mu bwoko bw’izikomoka muri Portugal zo mu bwoko bwa ’water dog’.

Ziswe gutyo kubera ukuntu zigishwa kujya mu mazi zigahindira amafi mu nshundura z’abarobyi, ndetse no kubera akandi kazi ko mu mazi zikora, nko kujyana ubutumwa bw’abari mu bwato bumwe zikabujyana ku bari mu bundi.

Iyo mbwa yari impano yahawe abakobwa babo ubwo umuryango wimukiraga mu rugo rushya rwo muri White House.

Barack Obama, mu butumwa bwe, yanditse ati "Neza neza yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze.”

Obama yanavuze ukuntu Bo "yishimiraga kutubona mu minsi yacu myiza, iminsi yacu mibi, no ku wundi munsi wose uri hagati y’iyo.”

US President Barack Obama, First Lady Michelle Obama and their two daughters Sasha and Malia walk the new White House dog Bo in April 2009

Bo yageze muri White House muri Mata 2009, ari ikibwana cy’amezi atandatu

Mu myaka 100 ishize, ukuyemo Donald Trump, abaperezida b’Amerika bose bagiye batunga imbwa. Perezida w’Amerika w’ubu Joe Biden afite imbwa ebyiri, nubwo iyitwa Major ikaba ari nto muri izo ebyiri yagize ibibazo kubera kurumana.

Mu gihe Obama yari Perezida w’Amerika, Bo yaramamaye cyane ku buryo Madamu Michelle yohererezwaga ubutumwa mu ntangiriro ya buri kwezi kugira ngo yemeze ko iyo mbwa iseruka ku mugaragaro.

Mu 2013, bayizaniye indi mbwa yo mu bwoko bumwe na yo ikomoka muri Portugal yitwa Sunny.

Mu butumwa bwe, Bwana Obama yanditse ati "Yihanganiraga urujya n’uruza rwose rwaterwaga no kuba muri White House, yaramokaga cyane ariko ntabwo yarumanaga...

Yakundaga gusimbukira mu bwogero [piscine] mu gihe cy’iki [impeshyi], yabaga ituje mu gihe iri kumwe n’abana, yakundaga kurya ibyatakaye hafi y’ameza yo kuriraho, ndetse yari ifite ubwoya bwiza."

Madamu Michelle yavuze ko iyo mbwa nyuma yamufashije we n’umugabo we ubwo bamenyeraga "ubuzima bumeze nk’ubw’inyoni ziri mu cyari kirimo ubusa", ubwo abakobwa babo Malia na Sasha babasigaga bonyine mu rugo bakajya kwiga muri kaminuza.

Ariko, yongeyeho ko "nta muntu n’umwe wishimye cyane kurusha Bo" ubwo buri muntu wese yasubiraga mu rugo muri iki cyorezo cya coronavirus.

Bo yapfuye "nyuma y’urugamba na kanseri", nkuko Madamu Michelle yabyanditse mu butumwa bwe, bwashyizweho umukono mu izina ry’umuryango wabo wose.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA