AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyapolitiki wiyemeje kwirukana M23 i Bunagana ategerejwe i Goma

Umunyapolitiki wiyemeje   kwirukana M23  i Bunagana  ategerejwe i Goma
6-09-2022 saa 08:04' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2372 | Ibitekerezo

Perezida w’Ishyaka UNC akaba yarahoze ayobora Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Vital Kamerhe ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Vital Kamerhe amaze iminsi mike agarutse mu ruhando rwa Politiki y’iki gihugu nyuma yo gufungwa umwaka wose akurikirwanweho kunyereza amafaranga yari yagenewe umushinga wiswe uw’Iminsi 100.

Ubwo yasuraga Perezida Tshisekedi mu biro bye, Vital Kamerhe yemeje ko afite umupangu watuma M23 yirukanwa i Bunagana ndetse ukaba wafasha kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Uruzinduko rwa Kamerhe mu mujyi wa Goma ruteganijwe guhera kuwa 15 Nzeri 2022, nk’uko byemezwa na Depite Alfred Maisha uhagarariye ishyaka UNC mu nteko ishinga Amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo(Bukavu)

Mbere y’uko afungwa kandi Vital Kamerhe yari asanzwe ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazu bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA