AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa umaze kwigarurira umutima w’umukambwe Jacob Zuma yirukanwe ku kazi

Umukobwa umaze kwigarurira umutima w’umukambwe Jacob Zuma yirukanwe ku kazi
24-04-2018 saa 09:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7199 | Ibitekerezo

Umukobwa witwa Nonkanyiso Conco w’imyaka 24, uvugwaho kuba ari mu munyenga w’urukundo na Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yirukanwe ku kazi mu kigo cy’umuryango udaharanira inyungu yari abereye umubitsi n’ushinzwe itumanaho.

Nonkanyiso Conco yakoraga mu muryango utegamiye kuri leta witwa ‘She Conquers’ ugamije gufasha abagore babana na virus itera Sida no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo

Umuyobozi wungirije muri ‘She Conquers’, Mathe Leonara yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko icyemezo cyo gusezerera uyu mukobwa ari uko yakoze ibihabanye n’indangagaciro z’uwo muryango akajya guharikwa n’umusaza usanzwe ufite umugore.

Yakomeje avuga ko icyo uyu muryango uharanira ari uko abagore bigira aho guhora bararikiye iby’abagabo bakuze b’abakire bazwi nka ba ‘Suger

Conco aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu bivugwa ko ari uwa Jacob Zuma, uyu kandi kuri ubu aje ari umugore wa 7 mu bazwi b’uyu mukambwe. Jacob Zuma yamaze no kwambika impeta uyu mukobwa w’ikizungerezi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA