AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yatawe muri yombi ashinjwa kwiba uruhinja rw’inshuti ye

Umugore yatawe muri yombi ashinjwa kwiba uruhinja rw’inshuti ye
3-09-2018 saa 08:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3722 | Ibitekerezo

Police ikorera mu karere ka Mukono muri Uganda yataye muri yombi umugore witwa Mulekatete ukekwaho kwiba uruhinja rw’amezi ane rw’inshuti ye.

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala Luke Owoyesigyire, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Mulekatete w’imyaka 27 utuye mu gace ka Kyampisi muri Nagalama mu karere ka Mukono.

Bivugwa ko Mulekatete yabeshye umugabo we ko atwitwe, maze igihe cyo kubyara yamubeshye cyegereje amusaba ko byaba byiza agiye muri Kisoro mu muryango we maze ababyeyi be bakamwitaho.

Uyu mugore yabwiye Polisi ko yabikoze kugira ngo azabone uko yiba umwana maze azasange umugabo we amubeshya ko ari uwo yibarutse.

Mulekatete yapanze uburyo aziba umwana w’inshuti ye Monica Dusabe wari uherutse kwibaruka. Ubwo yageraga Kisoro yatangiye kwiyegereza Dusabe, atangira kumusaba ko yajya amusigira uruhinja maze akigira mu mirimo.

Tariki 12 Nyakanga, nibwo Dusabe yasigiye Mulekatete umwana ajya mu kazi, atashye abwirwa ko umwana yibwe.

Dusabe n’umugabo we bahise ajyana ikirego kuri Polisi ihita itangira kubikurikirana, iza gusanga umwana yari yibwe na Mulekatete wari wanamaze kwerekeza Nagalama aho asanzwe atuye n’umugabo we.

Kugeza ubu Mulekatete ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Nagalama aho yitegura kugezwa imbere y’urukiko ku byaha akurikiranweho byo kwiba umwana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA