AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo bivugwa ko ari Umunyarwanda yarishwe umurambo we utwikirwa mu ruhame

Umugabo bivugwa ko ari Umunyarwanda yarishwe umurambo we utwikirwa mu ruhame
20-06-2022 saa 05:37' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2264 | Ibitekerezo

Umugabo bikekwa ko afite inkomoko mu Rwanda yishwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Kamena 2022, muri Komini ya Kalima muri Teritwari ya Pangi mu birometero bigera ku 100 uvuye mu Mujyi wa Kindu.

Uyu mugabo utaramenyekanye amazina yishwe ku manywa y’ihangu bitegetswe n’urukiko rwa rubanda. Abayobozi b’Intara ya Maniema ntibatangaje impamvu nyayo yatumye yicwa.

Abahaye amakuru urubuga 7 sur 7 cd, bavuze ko yishwe azizwa imiterere ye.
Nyuma y’umunsi umwe yishwe, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, umurambo we watwikiwe mu ruhame mu Mujyi yiciwemo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara 7 sur 7 cd yaboneye kopi rivauga ko Guverineri w’agateganyo w’intara ya Maniema, Afani Idrissa Mangala kuri iki Cyumweru, yasabye abaturage kurangwa n’ituze.

Rigira riti“Hashingiwe ku bikorwa bibabaje byabaye i Kalima kuri uyu wa Gatandatu, Guverineri Afani Mangala arasaba abaturage bose ba teritwari ya Pangi muri rusange n’aba komini Kalima by’umwihariko, kurangwa n’ituze no kwirinda guha icyuho abanzi b’amahoro n’iterambere.”

Ku rundi ruhande ariko umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri aka karere, Haki Zabinadamu-Maniema wamaganye ibi bikorwa uvuga ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa.

Si ubwa mbere Abanyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahohoterwa kuva aho umubano watangiye kononekara by’umwihariko biturutse ku ntambara M23 irimo kurwana n’ingabo za Congo.

Mu myigaragambyo iherutse kubera mu Mujyi wa Goma amaduka yabo yaratewe arasahurwa. RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23. U Rwanda rurabihakana.

Hakomeje kuzamuka amajwi yamagana imyitwarire iganisha kuri Jenoside y’abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA