Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikurikiranira hafi ibibazo bishingiye ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirashinja ingabo kabuhariwe za Uganda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa 14 Ukuboza 2022, cyatangaje ko aya makuru yemeza ko ingabo za Uganda zifasha M23 yanakusanyijwe n’abakozi mu rwego rw’ubutasi rwa RDC.
Mu basirikare ba Uganda bashyirwa mu majwi n’izi mpuguke harimo umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba.
Zivuga ko Gen. Kainerugaba ndetse n’Umuyobozi w’ingabo za M23, General Sultani Makenga bafitanye umubano wihariye, kandi ko Makenga nk’uwari warahungiye muri Uganda, yagiye agaragaza atihishira ko yubaha uyu muhungu wa Museveni.
Mu minsi iri imbere, raporo y’izi mpuguke ngo izagezwa i New York, imbere y’abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano. Gusa no mu gihe byahwihwiswaga, Leta ya Uganda yahakanye yivuye inyuma gufasha uyu mutwe witwaje intwaro, yemeza ko iki kirego ari igihimbano.
Uganda ni igihugu cya kabiri gishinjwa gufasha M23, nyuma y’u Rwanda, na rwo rubihakana, rukanamagana ababirurega.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye mu Gushyingo 2022 yarabivuze ati : "Dushyigikiye inzira yo gukemura ibibazo byo muri RDC mu mahoro.
Tumaze igihe kirekire turi mu rugendo rwo gushaka amahoro. Tumaze igihe twakira abasirikare ba Congo n’abasivili bahunga intambara. Ibivugwa ko dushyigikiye M23 nta shingiro bifite, ntibikwiye kandi ni ibinyoma.”