Umuyobozi w’Ingabo za Kenya zinjiye ku butaka bwa Congo mu butumwa bw’Amahoro bwa EAC, Lt Gen Leonard Muriuki Ngondi yavuze ko batiteguye guhita batangira kugaba ibitero ku birindiro bya M23 i Bunagana.
Ibi Gen Muriuki yabitangarije mu kiganiro n’Urubuga, The intelligencebriefs.com, kuwa 26 Nzeri 2022, nyuma y’uko bimenyekanye ko hari itsinda rigizwe n’ingabo zirenga 200 za Kenya ryasesekaye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Dempokarasi ya Congo.
Lt Gen Muriuki avuga ko bo ikibaraje ishinga mbere y’ibindi ari ugufasha FARDC na M23 kurinda abaturage ihohoterwa aho riva rikagera mu gihe bagitegereje ko ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwara gisirikare bikomeza.
Yagize ati :”Twe nk’ingabo za EAC ntabwo tuje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 aka kanya,tuje gusa n’abahagarara hagati ya FARDC na M23 no kurinda abaturage urugomo aho ruva rukagera mu gihe tugitegereje ko i biganiro bya Nairobi byakomeza”
Lt Gen Leonard Muriuki wahawe kuyobora ingabo za Kenya(KDF) zije mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu ngabo za Kenya afatwa nk’inararibonye mu kurwanya iterabwoba, nyuma y’igihe kinini yamaze ayoboye ubutumwa bw’ingabo za Kenya zari zihanganye n’ibyihebe muri Somalia.
Inta ya Kivu y’Amajyaruguru ingabo za Kenya zizakoreramo ibikorwa byazo, ni imwe mu zibariwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro,nka ADF muri Beni, FDLR,RUD Urunana , M23 nindi myinshi ikorera muri Teritwari za Masisi, Nyirangongo na Rutshuru.
Ingabo za Kenya zigera kuri 200 zageze muri RD Congo ku ikubitiro ziganjemo abakomando(Special Forces). Zageze kuri ubu butaka zihasanga ingabo z’u Burundi zo zihamaze igihe kirenga ukwezi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.