AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ukuri ku Ifoto y’umugore wa Tshisekedi yambaye umupira wamamaza M23

Ukuri ku Ifoto y’umugore wa  Tshisekedi  yambaye  umupira  wamamaza M23
30-11-2022 saa 08:12' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3941 | Ibitekerezo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ifoto yagaragazaga Madamu wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye umupira wanditseho M23, ivuga ko iyi foto yacuzwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2022, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza Denise Nyakéru Tshisekedi yambaye umupira wanditseho ijambo M23 yazamuye igipfunsi bigaragaza ko ashyigikiye uyu mutwe uhanganye n’Igisirikare cy’Igihugu kiyobowe n’umugabo we.

Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu itangazo ryamagana iyi foto, yagize iti “Iyi foto yaracuzwe. Mureke gukomeza kuyobya abantu.”

Iyi foto ya Denise Nyakéru Tshisekedi yanditseho ijambo M23, bigaragara ko yacuzwe ikandikwaho iri zina ry’umutwe witwaje intwaro uhanganye na FARDC, mu gihe ifoto y’umwimerere ya Madamu wa Tshisekedi yanditseho izina FARDC.

Iyi foto y’umwemerere ni na yo iri kuri konti ya Twitter ya madamu wa Felix Tshisekedi, Denise Nyakéru Tshisekedi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA