AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uko imirwano yifashe nonaha hagati ya M23 na FARDC, Umuriro ukomeje kwaka

Uko imirwano yifashe nonaha hagati ya M23 na FARDC, Umuriro ukomeje kwaka
15-11-2022 saa 13:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 6005 | Ibitekerezo

Muri Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo, imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, yakomeje.

Amakuru ava muri aka gace ka Gurupoma ya Kibumba, avuga ko imirwano yakomeje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu gihe kuri Axe ya Kalengera-Tongo werekeza Mabenga mu majyaruguru ya Kiwanja, ho habonetse agahenge.

Ni umunsi wa gatanu w’iyi mirwano iri kuba hagati ya FARDC na M2, aho yakomereje muri Kibumba.

Amakuru kandi avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kugenzura no kuyobora urugamba muri aka gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Gusa muri Teritwari ya Rutshuru, hari agahenge kabonetse uvuye Kalengera-Tongo, kugeza muri Sheferi ya Bwito, nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere muri aka gace habereye imirwano iremereye.

Igisirikare cya FARDC gikomeje gushyira imbaraga muri iyi mirwano kugira ngo gisubize inyuma umutwe wa M23 kugira ngo kigenzure agace ka Tongo.

Bimwe mu bice bya Tongo bibarirwa muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, nta baturage babirangwamo kubera imirwano iremereye iri kuhabera.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA