Umunyeshuri umwe wo muri Uganda yarashwe ku Cyumweru ubwo inzego z’umutekano zatatanyaga abanyeshuri bari bari kwigarambiriza ko batemerewe kureba umukino wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza.
Abo banyeshuri bateye amabuye ku nyubako z’ikigo nyuma y’uko babujijwe kureba umukino wahuzaga Manchester City na Manchester United.
Uwarashwe ni umunyeshuri wari ufite imyaka 19 nyuma y’uko yuriye mu giti ashaka gutoroka inzego zishinzwe umutekano.
Nibura abanyeshuri 1000 birukanywe ndetse ikigo nacyo gifunga ibikorwa byacyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Uwo munyeshuri warashwe, yari amaze ibyumweru bitandatu yiga kuri iryo shuri. Umuyobozi w’ishuri yasobanuye ko yari umwana ugira ikinyabupfura, witonda kandi ukora cyane.