AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA iratangaza ko igikomangomba cya Saudi Arabia ari cyo kicishije umunyamakuru Khashoggi

USA iratangaza ko igikomangomba cya Saudi Arabia ari cyo kicishije umunyamakuru Khashoggi
27-02-2021 saa 09:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 899 | Ibitekerezo

Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, buratangaza ko igikomangoma Mohammed bin Salman wa Arabie saoudite ari we watanze amabwiriza yo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Iyicwa ry’Umunyamakuru Jamal Khashoggi wabaga mu buhungiro, ryakurikiwe na byinshi byavuzwe bishinja abategetsi ba kiriya gihugu kugira uruhare muri kiriya gikorwa.

Jamal Khashoggi wari ufite imyaka 59, yigeze kuba umujyanama wa leta ya Saudi Arabia ndetse yigeze no kuba hafi y’umuryango w’ubwami bwa Saudi Arabia, ariko baza gushwana ahungira muri Amerika muri 2017.

Raporo y’umukuru w’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari aho igira iti "Dusanga igikomangoma Muhammad bin Salman yaratanze uruhushya ku gikorwa cy’i Istanbul cyo gufata cyangwa kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Saudi Arabia."

Muhammad bin Salman ushinjwa n’iyi raporo kwicisha Khashoggi, ni umuhungu w’umwami Salman bin Abdulaziz al-Saud wa Saudi Arabia, ndetse uwo muhungu we afatwa nk’umutegetsi mukuru w’ubwami bwa Saudi Arabia.

Iyi raporo y’ubutasi kandi igaragaza impamvu eshatu iheraho yemeza ko icyo gikomangoma ari we ugomba kuba yaratanze uruhushya rwo gukora icyo gikorwa, zirimo kuba kuva muri 2017 ari we wari ukuriye ibyemezo bifatwa ibwami ndetse no kuba umwe mu bajyanama be yari muri uriya mugambi mu buryo butaziguye.

Iyi raporo kandi ivuga ko indi mpamvu ari uko Igikomangoma Muhammad bin Salman asanzwe ashyigikira ikoreshwa ry’uburyo bw’urugomo mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA