Agace ka Matebe kabarizwamo urugomero rukomeye rw’amashanyarazi rwubatswe na Emmanuel Demeurode haragenzurwa na M23.
Nyuma y’imirwano yiriwe ku munsi w’ejo ihanganishije ingabo za Leta FARDC n’umutwe wa M23 kugeza mu rukerera rwo muri iki gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022 yarangiye umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Matebe,Rukoro na Bugani.
Umusirikare wa FARDC wo ku rwego rwa Majoro utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko bakoze iyo bwabaga ariko inyeshyamba zikabarusha imbaraga bagahitamo kureka urugomero rw’amashanyarazi rwa Virunga energy bagahunga.
Uru rugomero ruherereye mu gace ka Matebe rucanira imijyi ya Rutshuru, Bunagana, Kiwanja na Goma ndetse n’indi mijyi ariko 70% by’umuriro w’uru rugomero ujya mu mujyi wa Goma nyuma yaho 30% ari umuriro utangwa n’ikigo cya REG cyo mu Rwanda.
Umwe mu baturage batuye mu mujyi wa Goma yabwiye Rwandatribune ko bafite impungenge ko Inyeshyamba za M23 zishobora gukupa umuriro w’uru rugomero bakinjira mu mwijima,bityo akaba asaba ko Inyeshyamba za M23 zakubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntibakupe uwo muriro.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga ,hari andi makuru yavugaga ko Inyeshyamba za M23 zirikwinjira mu mujyi wa Rutshuru ariko ko ingabo za Leta FARDC zatangiye guhunga uwo mujyi zerekeza ahitwa Rwindi.