AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UN na Afurika y’ Epfo batabarije Mozambique, Zimbabwe na Malawi

UN na Afurika y’ Epfo batabarije Mozambique, Zimbabwe na Malawi
19-03-2019 saa 18:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1177 | Ibitekerezo

Ibi bihugu bitatu by’ Afurika y’ Amajyepfo byugarijwe n’ inkubi y’ umuyaga Cyclone Idai n’ imvura nyinshi bikomeje guhitana ubuzima bw’ abaturage abandi bagasigara iheruheru.

Perezida wa Mozambique Philip Nyusi yasuye agace kibasiwe kurusha utundi avuga ko ibi biza bimaze guhitana abagera ku gihumbi n’ ubwo imirambo yabo yose itarabarurwa.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Afurika y’ Epfo Lindiwe Sisulu yatabarije abaturage b’ ibi bihugu abasabira inkunga ku miryango itari iya Leta no ku bantu ku giti cyabo.

Yagize ati “Hakusanywe inkunga yo gufasha abaturage ba Malawi, Zimbabwe na Mozambique basizwe iheruheru na Tropical Cyclone Idai.”

Ishyami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku bana UNICEF rikorera muri USA ryatangiye ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha aba baturage bwise “You Can Make a Difference Right Now, ‘ushobora gukora itandukaniro aka kanya’”

Ryatangaje riti : “Tropical Cyclone Idai yasize iheruheru Mozambique, Malawi na Zimbabwe, yangije byinshi iteza n’ umwuzure. Nyamuneka nimutabare”

Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa, yohereje muri Mozambique ingabo zo gufasha abaturage guhangana n’ ingaruka z’ uyu muyaga.

Amwe mu mafoto yafashwe yagaragaje abantu bari bahungiye umwuzure hejuru y’ inzu amazi agera mu madirishya y’ iyo amwe mu mazu yari yarengewe, ibiraro byatwawe n’ imivu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA