AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Burusiya bugiye guha Afurika Intwaro zigezweho

 U Burusiya bugiye  guha Afurika Intwaro zigezweho
16-08-2022 saa 12:11' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1604 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko igihugu cye kigiye gutangira guha no kugurisha Ibihugu by’Afurika Intwaro zigezweho ndetse ziteye imbere mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kurwanya iterabwoba no kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo.

Ibi yabitangaje ku munsi w’Ejo tariki ya 15 Kamena i Moscow ,mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ihuriro rya Gisirikare n’ikoranabuhanga u Burusiya buhuriramo n’ibihugu by’inshuti zabwo.

Pereizda Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye kiteguye guha ibihugu by’inshuti zabwo birimo ibyo muri Afurika, Asia na Amerika y’Amajyepfo intwaro ziteye imbere ndetse zigezweho mu ikoranabuhanga, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo no kurwanya iterabwoba .

Yagize ati :” U Burusiya bwiteguye guha abafatanyibikorwa babwo, n’ababushigikiye, harimo n’ibihugu by’Afurika intwaro ziteye imbere ndetse zigezweho mu ikoranabuhanga kugirango babashe kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo no kurwanya iterabwoba. Intwaro z’u Burusiya zishimwa n’Isi yose kubera Ubushobozi zigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. Nemeza neza ko dushobora kurinda umutekano w’ibihugu byacu n’uw’Isi yose mu gihe twashyira imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu hamwe .”

Izi ntwaro ngo zikaba ziganjemo, izirasa kure ( Artillerie, Indege z’Intambara, Imodoka z’Intambara na Drones.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA