AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rutshuru : Umusirikare wa FARDC yishe umwana w’umukobwa wanze ko amusambanya

Rutshuru : Umusirikare wa FARDC yishe umwana w’umukobwa wanze ko amusambanya
2-09-2022 saa 12:14' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3037 | Ibitekerezo

Umusirikare mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) aravugwaho kwica umwana w’umukobwa ukiri muto nyuma yo gushaka kumusambanya akabyanga.

Ikinyamakuru Goma24 dukesha iyi nkuru cyanditse ko umwana wishwe n’umusirikare ari uwitwa Pascasie Mastako, akaba yari atuye muri Teritwari ya Rutshuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sosiyete Sivili ikorera i Rutshuru yasabye ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru gukurikirana ikibazo cy’uyu mwana w’umukobwa wishwe ashinyaguriwe n’umusikare wa FARDC.

Si ubwa mbere abasirikare ba FARDC bavugwaho gusambanya abana n’abagore baturiye hafi y’ibigo byabo, kuko nko muri teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, abasirikare barenga 32 bakatiwe n’inkiko za gisirikare mu mwaka ushize bahamijwe ibyaha byo gusambanya abana n’abagore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA