AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ni nde uzabazwa amaraso ya Banye-Congo baguye mu myigaragambyo yiswe iya MONUSCO, Tshisekedi yagaragaje uruhande ahagazeho

Ni nde uzabazwa  amaraso ya Banye-Congo baguye  mu myigaragambyo yiswe iya  MONUSCO, Tshisekedi yagaragaje   uruhande ahagazeho
30-07-2022 saa 12:29' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1277 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yavuze ko yababajwe bikomeye n’imfu z’abasirikare ba MONUSCO baguye mu myigaragambyo yamagana ubu butumwa we yemeza ko bwagiriye akamaro gakomeye igihugu cye.

Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze ubwo yatangiza Inama y’Abaminisitiri yayoboye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo -Kinshasa Patrick Muyaya , yavuze ko kimwe n’abandi banyekongo, Perezida Tshisekedi yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abaisirikare ba UN baguye mu myigaragambyo yamagana ubutumwa bwayo muri RD Congo (MONUSCO)

Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Beni, Butembo Goma,Uvura n’ahandi, bimaze kwmezwa ko abarenga 20 bamaze kuyiburiramo ubuzima.

Perezida Tshisekedi kandi yanahishuye igihe ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye buzavira mu gihugu cye, aho yavuze ko umwanzuro w’Akanama gashinzwe amahoro ku Isi, uvuga ko MONUSCO izava muri Congo, mu mwaka 2024.

Cyakora Tshisekedi avuga ko iki gihe gishobora kongerwa bigendanye n’ubusesenguzi bw’Impuguke za UN .

Muri iyi nama kandi, Tshisekedi yasabye Minisiteri y’Umutekano gukurikiranira hafi ibikorwa by’abigaragambya hirindwa ko bishobora kongera guteza akaga nk’ako byateje i Butembo ubwo hicwaga bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye.

Imyigaragambyo irwanya ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yatangiye kuwa Mbere w’iki cyumwe mu mujyi wa Goma, aho abigaragambya binjiye mu kigo cya MONUSCO basahura ibikoreho byose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA