Perezida Yoweri Museveni avuga ko Umutwe w’Inyeshyamba wa ADF urwanya Uganda , watangijwe n’urubyiruko rwo muri Uganda rwigiye mu Barabu, ruza guterwa inkunga muri iyo migambi n’abarimo Omar al Bashir wayoboye Sudan na Mobutu wayoboraga Zaire.
Ibi Museveni yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, ku wa 23 Ukuboza 2022, ubwo yasubizaga umuyamakuru, yamubajije niba ashyira ADF mu cyiciro kimwe na FDLR yo mu Rwanda na RED Tabara yo mu Burundi.
Ngo n nyuma yaho,Guverinoma ya Kabila yakomeje guha rugari iyi mitwe yitwaje intwaro. Icyakora ngo kuba batagihari, iyo mitwe byanze bikuze izatsindwa.
Ati "Imitwe nka ADF ntabwo izagaruka mu gihugu mu mahoro, tugomba kuyibihatira. Nk’uko mwabibonye, tumaze iminsi tuyirasaho bibi cyane mu burasirazuba bwa Congo, abagerageje kugaruka mu minsi ishize banyuze muri Ntoroko mwaboye ibyababayeho, itsinda ryose ryarahanaguwe."
Ikindi kandi, Perezida Museveni yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, kuko ikomeza kubaho kubera icyuho cy’ubuyobozi mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ati "Kuri M23, igice cy’imitwe yo muri Congo nka M23, Mai Mai, CODECO, ni imitwe myishi yo muri Congo yabayeho kubera icyuho cy’ubutegetsi ahongaho.
Turashishikariza Guverinoma ya Congo kuganira na yo, kugira ngo bayisubize inyuma mu mahoro, mu buzima busanzwe, babyanga tukabakoreshaho imbaraga. Ariko dutekereza ko hakwiye kubaho ibiganiro."
Mu bihe bitandukanye Leta ya Congo yakunze kuvuga ko idashobora gushyikirana na M23, iyita umutwe w’iterabwoba. Ahubwo yakunze guhindukira ikavuga ko ufashwa n’u Rwanda, rwo rukabihakana.
Ahubwo, u Rwanda narwo ruyishinja gukorana na FDLR, umutwe washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.