AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Masisi : Abagizi ba nabi biraye mu nka z’abaturage baratemagura bicamo 28

Masisi : Abagizi ba nabi  biraye mu nka z’abaturage  baratemagura bicamo 28
1er-09-2022 saa 06:12' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1575 | Ibitekerezo

Abantu bitwaje intwaro, biraye mu rwuri rw’Inka z’abaturage muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bicamo 28 bazitemye n’imihoro.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye muri Gurupoma ya Buabo muri Teritwari ya Masisi muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umwe mu bagize sosiyete sivile muri aka gace, witwa Ahadi Théogene, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi butabaye rimwe cyangwa kabiri kuko bumaze iminsi bukorwa.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru, gikomeje gufata indi ntera aho inka nyinshi z’abaturage ziri kwicwa n’abantu bitwaje intwaro bazisanga mu nzuri.

Abaturage bo muri aka gace, basaba inzego za Leta gukaza umutekano muri aka gace kuko bakomeje kubaho mu cyoba kinshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA