AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Major Nsanzimana Yefuta wa FDLR yiciwe mu gitero FARDC yagabye kuri M23

Major Nsanzimana Yefuta wa FDLR yiciwe  mu gitero FARDC yagabye kuri M23
7-06-2022 saa 14:39' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5969 | Ibitekerezo

Maj Yefuta Nsanzimana Innocent yarasiwe mu gitero cyagabwe n’ingabo za FARDC ifatanyije na FDLR ahitwa i Bugusa.

Ni amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile bo muri Gurupoma ya Jomba, Teritwari ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa.

Uyu muyobozi yahamije ko igitero cyagabwe ku nyeshyamba za M23 mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuwa mbere taliki 06 Kamena 2023,ahagana saa 1h00 ,cyari uruvange rw’abasilikare ba FARDC bafatanyije na FDLR.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubwo imirwano yari igabanije ubukana mu masaha ya saa 2h00 abaturage bagiye gufatanya n’ingabo gushyingura abaguye ku rugamba biboneye umurambo wa nyakwigendera Maj Yefuta cyane ko bari basanzwe bamuzi.

Mu itangazo ryasohowe n’ingabo za FARDC Gen Sylve Ekenge umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yemeje ko muri iyi mirwano FARDC yatakaje abasilikare 2 abandi 5 bagakomereka.

Urupfu rwa Major Yefuta ruje ari ikimenyetso simusiga cyerekana ubufatanye bw’ingabo za FARDC n’umutwe wa FDLR wiganjemo benshi mu bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi kandi bibaye mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije Lutundura yemeje ko umurwanyi wa nyuma wa FDLR yishwe n’ingabo z’u Rwanda [RDF] mu mwaka 2009

Major Yefuta ni muntu ki ?

Ubusanzwe amazina ye ni Nsanzimana Innocent,yinjiye muri ESO(Ecole Superieur Militaire) Nouvelle Formule i Butare mu1990.

Ubwo ingabo za EX FAR zatsindwaga Yefuta yahungiye muri Zayire ahungira mu nkambi ya mugunga.Mu mwaka wa 1997 Nsanzimana Innocent yinjiye mu gicengezi guhera 1997 kugeza 1998 ubwo yasubiraga muri Congo.

Maj Yefuta guhera muri 2011 yabaye umunyamabanga wa OMEGA akiri komanda wa secteur Nord kugeza abaye umugaba mukuru wungirije Lt Gen Mudacumura.

Mu mwaka 2018 amaze kubuzwa na Omega kurongora umukobwa yari yarakoye wabaga muri Groupe de prière yo kwa OMEGA,yarivumbuye, ajyana Raporo kwa Mudacumura ari nawe wamuhesheje kuyobora Kampani imwe muri batayo yitwaga CANAAN ubu yahinduriwe izina ikitwa JÉRICHO.

Kuri ubu Maj Yefuta yari akuriye Batayo ya FDLR yitwa Abazungu yakoreraga muri Teritwari ya Masisi.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA