Mu mirwano ikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihuje M23 n’Igisirikare cy’Igihugu, uyu mutwe waburiye Leta ko abasirikare bagiye kohereza kuwurwanya baciriritse cyane bityo ko batazawuva mu nzara.
FARDC yiyambaje indi mitwe ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo na FDLR kugira ngo barwanye umutwe wa M23.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, imirwano yongeye kubyuka mu duce twa Runyoni na Chanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
FARDC na M23 bongeye kwitana bamwana aho buri ruhande rushinja urundi kurugabaho ibitero mu birindiro bya buri ruhande.
Ni imirwano byatangajwe ko yahitanye abasirikare babiri b’uruhande rwa Leta inakomerekeramo abandi batanu.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yageneye ubutumwa Guverinoma ya DRC kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022.
Muri ubu butumwa bivugwa ko Maj Willy Ngoma yageneye umuvugizi w’Igisirikare muri Kivu ya Ruguru, Brig Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko imirwanire ya FARDC itabakanga.
Yagize ati “Muta intwaro n’amasasu nk’abasivili. Mwaje kutugabaho igitero, twabasubije inyuma kugeza Rumangabo.”
Maj Willy Ngoma yatangaje kandi ko bafashe n’intwaro nyinshi za FARDC ndetse ko n’abasirikare babiri batangajwe ko baguye muri iyi mirwano ari ibinyoma kuko bivuganye benshi kurenza aba.
Yagize ati “General wanjye, nk’umusirikare mwiza ngira ngo mwabonye ibyo twakoze kandi ni isomo, ndatekereza ko ari umuburo wa nyuma.”
Uyu muvugizi w M23 yavuze ko abasirikare ba FARDC badafite ubushobozi bwo guhangana na M23 kuko haba mu mirwanire ndetse no mu macenga y’urugamba, babarusha kure.