AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yafashe uduce tubiri tw’Ingenzi muri Teritwari ya Masisi

M23 yafashe uduce tubiri tw’Ingenzi muri Teritwari ya Masisi
16-11-2022 saa 09:22' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 6225 | Ibitekerezo

Abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kwinjira muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za FARDC mu duce twa Kilolirwe na Sake .

Muri iyi mirwano abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira uduce twa Kilolirwe na Sake, aho bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zigerageza kuharinda cyane ko abasirikare ba FARDC basahanzwe bari bamaze gukizwa n’amaguru bahunze.

Utu duce twiyongera ku gace ka Tongo ko muri Gurupoma ya Bwiza , M23 yigaruriye kuwa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ikambuye FDLR ihamaze imyaka irenga 10 ihagenzura.

Amakuru ava mu mujyi wa Goma yemeza ko kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, abasirikare ba FARDC bari batangiye guhunga bava muri uyu mujyi.

Abakurikiranira hafi iby’imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru,bemeza ko M23 kuri uyu wa Gatatu mu gihe yaba ikomeje imirwano ishobora gufata umujyi wa Goma nta sasu na rimwe yiriwe irasa, kubera ko abasirikare bashinzwe kurinda uyu mujyi bakomeje kuwutererana.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA