Nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 mugace ka Karengera, ndetse bikarangira uyu muhanda usa n’ufunzwe kubera imirwano, ubu izi nyeshyamba zimaze kwigarurira, uduce dutandukanye kuburyo irimo gusatira Rumangabo.
Si inkengero za Rumangabo gusa imaze kwinjira mu biganza by’izi nyeshyamba kuko Kalengera, Gako, Rubare, Rangira, Rukoro, Matebe na Kanombe muri Gisigari mu birometero bike uvuye Rumangabo, hose hari mu maboko ya M23.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Goma 24 ngo n’imisozi ya Ngugo muri Rugari nayo yamaze kwigarurirwa n’izi nyeshyamba za M23. Izi nyeshyamba ziri gihangana n‘ingabo za Leta zitabaje izindi mbaraga zitandukanye harimo n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda.