AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Leta ya Congo yatanze Ingingo Enye zibisabwa ngo habe ibiganiro ,M23 izitera utwatsi

Leta ya Congo  yatanze Ingingo Enye zibisabwa ngo  habe ibiganiro ,M23  izitera utwatsi
12-11-2022 saa 11:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2022 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo yatangaje ingingo enye zisabwa kugira ngo leta yemere kuganira n’umutwe wa M23, harimo kurekura uduce twose wafashe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri televiziyo ya leta, Christophe Lutundula yavuze ko leta ibona M23 nk’umutwe w’iterabwoba kandi bataganira nawo niba ibyo bidahindutse.

Leta ya Kinshasa yagiye isubiramo ko itazigera igirana ibiganiro na M23, umutwe ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Muri icyo kiganiro kuwa gatanu nijoro, Lutundula yavuze ko leta yaganira na M23 ari uko izi ngingo enye zubahirijwe ;

.M23 igomba guhagarika ibikorwa byayo by’ibyaha
.M23 igomba kuva mu duce twose yafashe
.Abaturage bahunze bagomba kugaruka mu byabo
.Guhagarika ubufasha bwose ku mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23

Ku byavuzwe na Lutundula, Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ati : “Nta na santimetero imwe tuzasubiraho inyuma”.

Asubiza kubyo Lutundula yavuze, Ngoma yavuze ko M23 atari umutwe urimo gukora ibyaha, "kandi nta bubasha afite bwo kuduha amabwiriza.”

Yongaraho ati : “[aho bafashe] Abaturage basubira mu byabo nta kibazo, kandi natwe turifuza gutahuka kw’impunzi, zirarenga 100,000 [ziri] mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Zambia…”

Mu cyumweru gishize, umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) wanzuye ko tariki 16 z’uku kwezi i Nairobi hazatangira ibiganiro bishya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Hagati aho, kuwa gatanu nijoro Perezida João Lourenço yageze i Kigali aganira na mugenzi we Paul Kagame, mu gihe none kuwa gatandatu ategerejwe i Kinshasa.

Lourenço arimo kugerageza guhosha amakimbirane n’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo, mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

Muri Rutshuru, imirwano yabaye kuwa gatanu hagati ya M23 n’ingabo za leta biravugwa ko yakomeje no kuri uyu wa gatandatu mu bice bitandukanye by’ako karere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA