AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ku rukiko ruburanisha Umunyarwanda Bucyibaruta haturikiye Igisasu urubanza rurimo

Ku rukiko ruburanisha Umunyarwanda Bucyibaruta haturikiye Igisasu  urubanza  rurimo
29-06-2022 saa 10:08' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1022 | Ibitekerezo

Ku cyicaro cy’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Umunyarwanda Laurent Bucyibaruta uregwa Jenoside, habereye iturika bikekwa ko ari igisasu cyaturitse mu gihe harimo iburanisha.

Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, aregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri, amaze iminsi aburanishwa n’uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 uri i Paris mu Bufaransa, yavuze ko iri turika ryabaye ubwo uru rubanza rwa Bucyibaruta rwarimo ariko kuri uru rukiko hakaba hari no kuba urubanza rw’abaregwa ibikorwa by’iterabwoba.

Ubwo iri turika ryabaga, abari mu byuma by’iburanisha baba abari mu rubanza rwa Bucyibaruta ndetse no mu zindi manza, bahise basohorwa igitaraganya kugira ngo habanze hakurikiranwe ibibaye.

Nyuma y’igihe gito, abari muri uru rubanza rwa Bucyibaruta basubiye mu cyumba cy’iburanisha, urubanza rw’uyu munyarwanda rurakomeza.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga, Urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bw’uwitwa Ndindiriyimana Augustin w’imyaka 79 y’amavuko.

Uyu mugabo ukomoka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ni umutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’uregwa, akaba yavuze ko ubwo Jenoside yabaga yari asanzwe ari umujandarume.

Laurent Bucyibaruta akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi babarirwaga mu bihumbi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi bagiyeyo bizeye umutekano ariko baka kwicwa n’Interahamwe tariki 21 Mata 1994.

Akurikiranyweho kandi kugira uruhare mu iyicwa ry’abanyeshuri b’Abatutsi bagera muri 90 bigaga muri Ecole Marie Merci de Kibeho, bishwe tariki 07 Gicurasi 1994.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA