AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kirehe : Umukobwa wari utwite birakekwa ko yishwe n’uwayimuteye

Kirehe : Umukobwa wari utwite birakekwa ko yishwe n’uwayimuteye
9-02-2021 saa 08:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3100 | Ibitekerezo

Umukobwa w’imyaka 17 wari utwite inda y’amezi abiri wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, bamusanze yapfiriye mu murima bamuteraguye ibyuma. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bikekwa ko ashobora kuba yishwe n’uwamuteye iriya nda.

Rwabuhihi Pascal uyobora uyu Murenge wa Kigarama avuga ko nta bwicanyi nk’ubu bukunze kuba muri kariya gace ku buryo bakeka ko byaba byarakozwe n’umusore wateye inda uriya mukobwa.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mukobwa yavuye mu rugo iwabo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 05 Gashyantare 2021 abwiye iwabo ko umusore wamuteye inda yamuhamagaye kuri Telefone amusaba kujya kubonana.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse bucyeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare dore ko yari yavuye mu rugo ku wa Gatanu.

Rwabuhihi ati “Ababyeyi be rero bahise batubwira ko hari umusore wari wamuhamagaye kuri telefoni amusaba ko babonana, uwo musore ni na we wamuteye inda ngo bari bafitanye umushinga wo kubana. Twarebye no muri telefoni y’uwo musore dusanga ni we wari wamuhamagaye twabaye rero tumufashe kugira ngo hakorwe iperereza.”

Nyakwigendera mu minsi yashize yari yaragiye kuba mu Mujyi wa Nyakarambi, gusa ngo ubwo yicwaga hari hashize iminsi ibiri asubiye kuba iwabo.

Rwabuhihi ati “Umukobwa yari yabwiye nyina ko atwite inda y’amezi abiri nta kindi kibazo yari afite kuko n’umuhungu wayimuteye ngo yari yaramubwiye ko bazabana.”

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu isambu y’umuturage wari uri guhinga, wateraguwe ibyuma mu gatuza ku buryo bigaragara ko yishwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA