AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Uwishe abana 10 wari watorotse kasho yishwe n’abaturage bamuhondaguye

Kenya : Uwishe abana 10 wari watorotse kasho yishwe n’abaturage bamuhondaguye
15-10-2021 saa 11:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1217 | Ibitekerezo

Masten Wanjala wo muri Kenya uherutse kwemerera Polisi ko yishe abana barenga 10 akaza gutoroka kasho yari afungiyemo, yasanzwe n’abaturage aho yari yihishe baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Uyu Masten Wanjala wari wakangaranyije inzego i Nairobi muri Kenya nyuma y’uko atorotse aho yari afungiye, yiciwe mu nzu aho yari yihishe ahitwa Bungoma ubwo abaturage bamusangagamo bakamuho baramuhondagura.

Hari hashize iminsi ubuyobozi butangiye guhigisha uruhindu uyu musore wemeye ko yishe abana barenga 10 b’abahungu mu myaka itanu ishize ndetse ko hari n’abo yanywaga amararo.

Uyu musore amaze gutoroka gereza yasubiye iwabo, ahageze baramwamagana, nibwo abaturanyi babimenye barahamusanga baramwica nk’uko uwabibonye yabibwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya.

Masten Wanjala ngo yagerageje guhunga abo baturage ajya ku muturanyi w’iwabo ariko barahamusanga nk’uko Polisi ibyemeza.

Musyoki Mutungi yavuze ko atazi uburyo uriya musore yatorotse gereza n’uko yabashije kuva i Nairobi akajya mu cyaro iwabo.

Ati “Ntabwo tuzi neza uko yabashije kuva i Nairobi akajya iwabo mu cyaro. Abaturage nib o bamuvumbuye bahita bamwica batanabimenyesheje Polisi.”

Wanjala yiyitaga umutoza w’umupira w’amaguru kugira ngo abashe gushuka abana yica, nyuma yabafataga nk’ingwate agasaba amafaranga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA