AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ishyaka ry’Uwari Ishuti magara ya Tshisekedi ryamukuriye Inzira ku murima , Manda y’ubutaha ishobora kumugora

Ishyaka ry’Uwari Ishuti magara ya Tshisekedi ryamukuriye Inzira ku murima , Manda y’ubutaha ishobora kumugora
30-08-2022 saa 14:20' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 703 | Ibitekerezo

Abayoboke b’Ishyaka A.ch( Alliance pour le Changement) ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi batangaje umugambi bise” 0 Point” ugamije kunaniza Perezida Tshisekedi kugirango azatsindwe Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023 ngo kuko batifuza ko yakongera kuyobora DR Congo mu yindi manda ya Kabiri.

Ibi babitangarije mu rugendo bateguye rwari rugamije kwamagana Perezida Tshisekedi ku munsi w’Ejo Tariki ya 29 Kanama 2022 i Kinshasa, bamusaba gufungura Jean Marc Kabunda ,Umuyobozi w’Ishyaka ryabo A.ch. akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko

Bavuga ko Perezida Tshisekedi ari Umunyagitugu bitewe n’uko muri ibi bihe amatora yegereje ari kwibasira abatavugarumwe nawe ,akabafunga, harimo na Jean Marc Kabund Umuyobozi w’Ishyaka ryabo akaba n’umudepite mu nteko Ishinga Amategeko .

Depute Kabund ,yatawe muri yombi kuwa 9 Kanama 2022 ,nyuma yo kwitandukanya n’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi amushinja kunanirwa kuyobora igihugu no kuba atarabashije guha Abanyekongo ibyo yabemereye ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019 ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala.

Yahise ashinga irye Shyaka aryita A.ch( Alliance pour le Changement) ndetse ahita atangaza ko azahangana na Perezida Tshisekedi mu Matora yo Mu 2023. Gusa nyuma y’Igihe gito yahise atabwa muri yombi ashinjwa gusebya no gutuka umukuru w’Igihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA