AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Intambara y’u Burusiya na Ukraine yafahse indi intera, Kyiv yarashwe n’indege zitagira abapilote

Intambara y’u Burusiya na Ukraine  yafahse indi intera, Kyiv yarashwe n’indege zitagira abapilote
17-10-2022 saa 10:04' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2228 | Ibitekerezo

Ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv humvikanye ibitero by’ibisasu byaguye ku nyubako zituwe, umujyanama wa Perezida w’iki gihugu yavuze ko Uburusiya bwakoresheje indege za drone mu kugaba ibi bitero.

Andriy Yermak, umujyanama wa Perezida Zelensky, yavuze ko bigaragaza ko “byabayobeye”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitalii Klitschko yavuze ko inzu zo guturamo mu gace ka Shevchenkivskiy zangijwe na biriya bitero.

I Kyiv humvikanye urusaku rw’imbunda nk’uko BBC ibivuga, intwaro zifata ibisasu zikaba zakoreshejwe mu kurasa zimwe muri ziriya drone.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari igisasu cyafatiwe mu kirere na buriya bwirinzi.

Ibitero byo kuri uyu wa Mbere byatangiye mu masaha ya kare mu gitondo, ku isaha ya saa 06h30 a.m hari saa kumi n’igice mu rukerera i Kigali (04:30 a.m), hakaba humvikanye ibisasu bitanu.

BBC ikomeza ivuga ko igitero cya nyuma cyabaye saa 08h10 a.m i Kyiv.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru, Reuters yavuze ko yabonye drone yashwanyaguritse yanditseho amagambo agira ati “For Belgorod” (ku bwa Belgorod).

Uburusiya bushinja Ukraine kugaba igitero ku mujyi wa Belgorod hakoreshejwe misile. Ukraine icyo gitero iragihakana.

Ku wa Gatandatu abagabo babiri barashe ku basirikare b’Uburusiya bari mu myitozo bica abagera kuri 11, hakomereka 15. Iyo myitozo ibera mu Ntara ya Belgorod ihana imbibi na Ukraine.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA