AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imyitozo irimo guhabwa Imbonerakure yateje impagarara

Imyitozo irimo guhabwa Imbonerakure yateje impagarara
9-09-2022 saa 10:02' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1734 | Ibitekerezo

Imyitozo ya gisirikare ikomeje guhabwa urubyiruko rw’Imbonerakure ihangayikishije abaturage.

Baravuga ko iyi myitozo ariyo ituma akenshi aba basore bica abaturage ndetse bakanabasahura ibyabo. Ni mugihe abatuye hafi y’ahari kubera iyi myitozo bavuga ko urusaku rw’imbunda zimaze iminsi ziturika narwo rubateye ubwoba.

Amakuru avuga ko bibangamiye cyane abaturage bo ku musozi wa Murambi Muri komini Buganda na Busororo, agace kegereye ahari gukorerwa imyitozo n’Imbonerakure.

Iyi myitozo ya gisirikare iri gukorwa ibategurira kujya guhangana na Red Tabara, imaze igihe irwanya Leta y’u Burundi, ikaba ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Congo.

Uru rubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD, ruri gukorera iyi myitozo mu kibaya cy’umugezi wa Nyamagana.

Iyi myitozo ikomeje gutera abaturage uburakari buvanze n’ubwoba mu baturage bo ku misozi ya Rusororo na Murambi kimwe na komini ya Rugombo na Buganda, mu ntara ya Cibitoke, aha ni mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi.

Uru rubyiruko ruri gutozwa na Batayo ya 112 y’abasirikare barwanira ku butaka basanzwe babarizwa mu kigo cya Cibitoke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA