AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impinduka zikomeye mu Gisirikare cya Tanzania

Impinduka  zikomeye mu Gisirikare cya Tanzania
30-06-2022 saa 11:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1410 | Ibitekerezo

Perezida Samia Suluhu Hassan yazamuye mu ntera Gen Jacob John Mkunda amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania asimbuye Gen Venance Mabeyo wagejeje imyaka yemererwa n’amategeko ngo ajye mu kiruhuko.

Aya mavugurura akubiye mu itangazo Ibiro bya Perezida wa Tanzania byashyize hanze kuwa Gatatu tariki 29 Kamena 2022.

Gen Jacob John Mkunda mbere yo guhabwa izi nshingano yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo mu Gisirikare cya Tanzania. Ni we Mugaba Mukuru w’Ingabo wa cyenda Igisirikare cya Tanzania kigize.

Gen Venance Salvatory Mabeyo hari hashize imyaka itandatu ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania kuko yashyizwe muri uyu mwanya mu 2017 na John Pombe Magufuli wahoze ayobora iki gihugu.

Mu 2021 Gen Mabeyo yari yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda ndetse agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert, ku biro bya Minisiteri y’Ingabo biri ku Kimuhurura.

Iki gihe, Gen Mabeyo yavuze ko uruzinduko we n’itsinda yari ayoboye bagiriye mu Rwanda rugamije gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye buri hagati ya TPDF na RDF.

Yavuze kandi ko ari uruzinduko rubaye nyuma y’uko mu minsi ishize Gen Kazura yasuye Tanzania ndetse ibihugu byombi bigasinyana amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Gen Mabeyo yakuwe kuri uyu mwanya kuko amaze kugira imyaka 65 imwemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA