AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igisirikare cya Uganda cyasezereye ba Ofisiye bakuru 260

Igisirikare cya Uganda cyasezereye  ba Ofisiye  bakuru 260
31-08-2022 saa 13:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 866 | Ibitekerezo

Abasirikare 260 mu ngabo za Uganda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, umuhango wayobowe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Urubuga rw’ingabo za Uganda ruvuga ko bariya basirikare barimo ba Ofisiye bakuru bari bamaze imyaka igera kuri 30 mu kazi.

Gusezerera bariya basirikare byabaye ku wa Kabiri ku Biro bikuru by’ingabo zirwanira ku butaka, ahitwa Bombo, mu Karere ka Luwero.

Abasezerewe barimo abafite ipeti rya Colonel 62, abafite ipeti rya Lieutenant Colonel 65, n’abafite ipeti rya Major 133.

Ni itsinda rya 12 ry’abasirikare bakuru basezerewe.

Lt Gen Muhoozi Keinerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ni we wayoboye uyu muhango mu izina rya Perezida Museveni.

Yashimiye abasirikare basezerewe ku kazi bakoze mu guharanira amahoro n’umutekano haba muri Uganda no hanze yayo.

Yagize ati “Mwagaragaje gukunda igihugu no kwitanga mu kazi. Ibi bintu bibiri byakomeje kuba umusingi w’ingabo za UPDF.”

Gen Muhoozi Keinerugaba yabwiye bariya basirikare ko bazahora iteka bakenewe mu kazi igihe byaba ngombwa.

Ati “Uyu ni umunsi wo kwishimira, ni umunsi wanyu. Mubyishimire cyane, Imana ibahe umugisha.”

Yabibukije ko bagomba kwitwararika mu buzima bushya aho bagiye kubana n’abaturage basanzwe b’abasivile.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA