‘Door to hell’, amarembo y’ikuzimu ni izina ryahawe icyobo cyacukutse mu butayu bwo mu majyaruguru y’igihugu cya Turkménistan mu myaka 49 ishize.
Turkménistan ni igihugu kiri ku mugabane wa Asia hafi y’igihugu cya Iran. Inkomarume yo muri Canada George Kourounis niwe muntu wa mbere wabashije kumanuka ajya muri iki cyobo kureba niba ubuzima bw’umuntu ugezemo butazima.
Iki cyobo cyacukutse mu mwaka wa 1971, gifite umuzenguruko wa metero 60 kikagira ubujyakuzimu bwa metero 30. Giherereye mu Ntara ya Ahal ibamo gaze nyinshi kurusha byinshi.
George Kourounis muri 2013 yinjiye muri iki kinogo, akuramo itajya ajya kurikoreraho ubushakashatsi, yabwiye ikinyamakuru National Geographic ko yasanze ari gaze methane izamuka mu butaka ifite umuvuduko mwinshi igahita ikora umuriro ikaka.
Ati “Iki cyobo uko cyabayeho ni amayobera, nta hantu hantu hameze gutya ku Isi, aha hantu harihariye.
Kourounis yambaje imyenda imufubika umubiri wose kandi idapfa gushonga abona kujya muri iki cyobo. Avuga ko muri icyo cyobo harimo umuriro uhinda ukangira ni moteri iri hafi aho.
Avuga ko iyo ugeze muri icyo cyobo uba wumva ubuzima bugiye kugucika. Mbere y’uko ajya muri iki cyobo yamaze amezi 18 yitoza gutinyuka umuriro.
Uyu mushakashatsi avuga ko muri iki cyobo bavumbuye ikintu gikomeye kizatuma bagura ubushakashatsi bugamije gushaka niba mu mibumbe igaragiye izuba hari aho ubuzima bushoboka. Icyo bavumbuye ni uko mu butaka bwo kuri iki cyobo buhora bushushe cyane harimo ibinyabuzima ‘bacterie’. Izi bacterie ngo ziba zaramenyereye ubushuhe kandi ntushobora kuzibona ku butuka bwo hejuru y’iki cyobo.
Turkmenistan ni igihugu kidakunze gusurwa cyane mu rwego rw’ubukerarugendo, ariko kuri iki cyobo hakunze gusurwa n’abantu batandukanye bakagihagarara iruhande nubwo umutekano wabo uba utizewe.