AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iby’Ubushinwa na Taiwan byafashe indi ntera , Intambara ishobora kurota

Iby’Ubushinwa na Taiwan byafashe indi ntera , Intambara ishobora kurota
5-08-2022 saa 18:42' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2002 | Ibitekerezo

Hari ikinyamakuru cyo muri Aziya cyanditse ko ubwo indege 30 z’u Bushinwa zinjiraga mu kirere cya Taiwan, igisirikare cy’iki gihugu cyahanuye mo zimwe.

The Jerusalem Post yanditse ko amakuru ifite avuga ko guhanura iriya ndege byakozwe mu rwego rwo guha gasopo abapiloti b’u Bushinwa ngo badakomeza kuvogereza indege zabo ikirere cya Taiwan.

Ni amakuru The Post y’i Yeruzalemu ivuga ko yatangarijwe mu itangazo rya Minisiteri y’ingabo ya Taiwan.

Icyakora uruhande rw’u Bushinwa ntacyo burabitangaza ho.

Ubu ku nkengero za Taiwan hari ingabo nyinshi z’u Bushinwa ndetse hari n’indege z’intambara zigera mu 100 ziri hafi aho.

Muri zo hari izambutse umurongo ugabanya ikirere cya Taiwan n’icy’u Bushinwa, ingabo za Taiwan zirazirasa hagira izihanuka.

Aya makuru ashobora kuza kuba imbarutso y’intambara yeruye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA