AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibitero byo kwisubiza Bunagana i Bweza : Amakuru mashya ku mirwano ikaze hagati ya M23 , FARDC na FDLR

Ibitero byo kwisubiza Bunagana i Bweza : Amakuru mashya ku mirwano ikaze hagati ya  M23 , FARDC na FDLR
17-08-2022 saa 11:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3902 | Ibitekerezo

Imirwano yongeye kubura muri Teritwari ya Rutschuru, Gurupoma ya Bweza,lokarite ya Tanda Aho FARDC ifatanyije na FDLR batangije urugamba rwo kwisubiza Bunagana

Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Bweza yemeje ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17 Kanama 2022, amakuru avuga ko ingabo za Leta FARDC zazindutse zigaba ibitero kuri M23 cyane ku birindiro byayo biri ahitwa Tanda.

Uwitwa Sebakara Antoine utuye muri Gurupoma ya Bweza yabwiye Rwandatribune ko ingabo za Leta FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai Nyatura hashize iminsi ibiri zishaka kwisubiza Bunagana, mu gihe ingabo za M23 na zo zirwana zishaka gufata ahitwa Kabindi.

Uyu muturage Kandi avuga ko mu gihe agace ka Kabindi kafatwa byashyira mu kaga abaturage baturiye umujyi wa Goma na Rutshuru kuko byaha amahirwe M23 gufunga umuhanda wa Goma-Rutschuru.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abamaze kugwa muri iyi mirwano, gusa hari amakuru Rwandatribune yamenye ko mu mirwano y’ejo hari abaturage batatu igisasu cyaguyeho.

Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho kuri Telefone ngendanywa twahamagaye Umuvugizi wa Operasiyo Zokola II Lt.Col Ndjike Kaiko ntitwamubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA