AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibintu 4 u Burusiya busaba Ukraine kugirango buhagarike Intambara ako kanya

Ibintu 4 u Burusiya busaba Ukraine kugirango buhagarike Intambara ako kanya
8-03-2022 saa 15:55' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2438 | Ibitekerezo

Mu kiganiro Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya, Dmitry Peskov yahaye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yavuze ko intambara kuri Ukraine idateze guhagarara na gato, kereka Leta y’icyo gihugu yemeye ibikomeje gusabwa n’u Burusiya.

Peskov avuga ko Ukraine iramutse yiyemeje ibyo bintu bine ari byo guhagarika ibikorwa bya gisirikare, guhindura Itegeko Nshinga rikagaragaza kutagira aho icyo gihugu kibogamiye (neutrality) hamwe no kwemeza ko Intara ya Crimea ari ubutaka bw’u Burusiya.

U Busiya kandi busaba Ukraine kwemera ko uturere twa Donetsk na Luhansk tugomba kuba Leta zigenga, tukiyomora kuri Ukraine.

Peskov yaganiriye na Reuters kuri telefone, mbera gato y’uko ibihugu byombi byongera guhurira mu biganiro byabereye ku nshuro ya gatatu muri Belarus, aho yagize ati "(Ukraine) Babwiwe ko ibi byose biramutse bigezweho nta wakongera kurasa, byose byahita bihagarara ako kanya".

Uyu Muvugizi wa Leta y’u Burusiya avuga ko intego bafite (nk’uko bakomeje kubivuga) atari ukwigarurira Ukraine nk’uko abantu bamwe babikeka, ahubwo ngo ni ukwambura Ukraine ubushobozi mu bijyanye n’igisirikare.

U Burusiya buvuga ko hari ibihamya bigaragaza ko umutekano wabwo wari usumbirijwe, kuko ngo Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze igihe zirundanya ibisasu byo kubutera biturutse muri Ukraine.

Hagati aho ariko Ukraine yo irabushinja kutubaha ubwigenge n’uburenganzira bwayo, bwo kwinjira mu miryango yifuza, harimo n’uwa OTAN.

N’ubwo hamaze kuba ibiganiro bitatu bihuza impande zombi, Ukraine ikomeza gusabira u Burusiya ibihano birimo no kubuza indege zabwo kuguruka mu kirere cyayo, ariko umuryango OTAN warabyanze kuko ngo byatuma intambara ifata ibindi bice by’u Burayi

Icyakora ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje kwizeza Ukraine inkunga y’amafaranga n’ibikoresho by’intambara, ari na ko bica intege u Burusiya mu kubufatira ibihano bijyanye n’ubukungu, ndetse no kububuza gushyikirana n’ibindi bihugu byo ku isi.

Iyi ni intamabara benshi barimo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bemeza ko izaramba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA