AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IMPUNGENGE : Abatutsi bo muri Congo bagaragaje ko bashobora gukorerwa Jenoside

IMPUNGENGE : Abatutsi bo muri Congo bagaragaje   ko bashobora gukorerwa Jenoside
31-05-2022 saa 10:04' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2095 | Ibitekerezo

Umuryango w’Abatutsi b’Abanye-Congo, Isoko Asbl, wandikiye Perezida Tshisekedi n’izindi nzego zitandukanye bagaragaza impungenge z’uko bashobora gukorerwa Jenoside.

Ni ibaruwa ndende yahaweho kopi Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.

Uyu muryango wibukije ko kuva cyera Abatutsi muri RDC bagiye bakorerwa ivangura rishingiye ku bwoko bwabo no gushinjwa kuba abanyamahanga. Ibi byakurikiye iyicwa ry’abatutsi benshi mu 1964 mu bice bya Masisi, Goma, Nyiragongo na Rutshuru.

Ubwo M23 yatangiraga imirwano, ikibazo cyayo cyongeye gutwererwa Abatutsi, abenshi batabwa muri yombi bashinjwa kuba abanzi n’abagize umutwe wa M23. Ibi ntibyarangiriye aha kuko hari n’abagize uyu muryango bari mu gisirikare cya Leta, FARDC na Polisi batawe muri yombi.

Uyu muryango wanibukije ko kuwa 25 Gicurasi mu buryo bweruye Komiseri wa Polisi ku rwego rw’intara yahamagariye abaturage anategeka abapolisi gufata intwaro zirimo imihoro bakarwanya umwanzi. Nyuma y’ubu butumwa, abantu bamwe n’imiryango itandukanye bavuze ko ari uguhiga abatutsi.

Izi mpungenge zose zatumye uyu muryango usaba Perezida Tshisekedi ’guhana no kugaragaza ko guhamagarira abaturage kwica bagenzi babo b’abatutsi ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye kidashyigikiwe na Leta cyangwa izindi nzego’.

Basabye ko ’guverinoma ihana kandi igafata ibyemezo bikomeye byo guca intege imvugo z’urwango, ivangura no guhiga abatutsi’. Hari kandi gutanga umurongo ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano wo kwirinda kugwa mu mutego wo guhuza Abatutsi bose n’imitwe yitwaje intwaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA