AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : Gen Makenga yagaragaye ari kumwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru bivugwa ko yaje guhinyuza

IFOTO : Gen Makenga  yagaragaye   ari kumwe  n’Umuyobozi  wa Teritwari ya Rutshuru bivugwa ko  yaje guhinyuza
1er-08-2022 saa 05:11' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1825 | Ibitekerezo

Gen Sultan Makenga uyobora igisirikare cy’umutwe wa M23 yabonanye na Jean Mwigamba wahoze ayobora Teritwari ya Rutshuru uyu mutwe ukomeje kwigaruriramo uduce twinshi mu mirwano iwuhanganishije na FARDC.

Ikinyamakuru Goma24 cyangaje bwa mbere aya makuru cyirinze kuvuga icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho,gusa cyasobanuye ko ba bombi bahuriye i Jomba muri Teritwari ya Rutshuru.

N’ubwo nta byinshi byatangejwe, byemejwe ko uyu muyobozi wahoze ayobora Rutshuru mbere y’ibihe bidasanzwe byashyizweho na Tshisekedi (Etat de Siège) yaje gusura ibice biri mu maboko ya M23 agamije guhinyuza , no kureba ubuzima abaturage bari mu duce dufitwe n’uyu mutwe babayemo.

Gen Sultan Makenga ntakunze kugaragara kenshi mu mafoto, dore ko kuva M23 yafata umujyi wa Bunagana yigaragaje rimwe, aho yari kumwe n’umuvugizi w’uyu mutwe, Majoro Willy Ngoma, nyuma y’ibihuha byari bimaze igihe bimubika ko yapfuye.

M23 kuva kuwa 13 Kamena 2022, igenzura Bunagana n’ibindi bice bya Teritwari ya Rushuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA