Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi abuze mu nama y’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganiraga ku bibazo biri mu Gihugu cye akunze kwegeka ku Rwanda na Uganda , ibiro bye byatangaje ko yarikumwe na mugenzi we wa Amerika Joe Biden wari wamutumiye.
Nk’uko bitangazwa n’Ibiro bye ngo impamvu atabonetse mu nama yo kuwa gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere i Washington ku kibazo cya Congo, “muri uwo mwanya” yari yatumiwe na Joe Biden wa Amerika.
Nyuma y’iyi nama yabaye adahari , Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko “nta kuruhuka kwemewe amahoro arambye ataraboneka” mu burasirazuba bwa DR Congo, ubwo yahuraga na ba Perezida Tshisekedi na João Lourenço wa Angola i Washington.
Ndayishimiye yavuze ko we na Lourenço bahuye na Tshisekedi kugira ngo bamubwire ibyo baganiriye adahari mu nama yabahuje na ba perezida b’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya.
Ndayishimiye, ubu ukuriye umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), yatangaje ko “amahoro mu karere ari nkenerwa bidasubirwaho”, yongeraho ko bategereje ko M23 “ingabo zayo zitangira gushyira intwaro hasi”.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na USA.
Inama y’aba bakuru b’ibihugu batatu yagarutse ku gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda yo mu Ugushyingo(11) irimo “kubahiriza agahenge, M23 kuva mu bice yafashe kugira ngo haboneke amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo”, nk’uko ibiro bya perezida w’iki gihugu bibivuga.
Umutwe wa M23 unenga leta kwanga kuganira nawo kandi ukavuga ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kiva ku yindi mitwe yitwaje intwaro yibasira abanyecongo b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.
M23 – ishinja leta ya Kinshasa gukorana n’iyo mitwe nka FDLR, PALECO, Nyatura n’indi, ibyo Kinshasa ihakana – ivuga ko igihe cyose ikibazo cy’iyo mitwe kidakemutse nta mahoro arambye azaboneka muri ako gace ka Congo.
Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo na Uganda, mu rwego rwa EAC, byohereje muri Congo ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose izanga gushyira intwaro hasi muri ako gace.
Kugeza ubu ntiziratangira ibikorwa byo gukoresha imbaraga muri izo nshingano gusa umutwe wa M23 watangaje ko izi ngabo niziyigabaho ibitero yiteguye kwitabara mu buryo bushoboka bwose.
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na cyo Gihugu giheruka kwinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntiyagaragaye muri iyi nama kimwe na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo.
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.