AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Goma : Abaturage batwitse imodoka ya Monusco bayishinja gutwara M23

Goma : Abaturage batwitse imodoka ya Monusco bayishinja gutwara M23
2-11-2022 saa 01:51' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1752 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu gace ka Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bariye karungu batwika imodoka y’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (Monusco) bakeka ko itwaye inyeshyamba za M23.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyo modoka yari iturutse mu gace ka Munigi yerekeza i Goma.

Ikinyamakuru Politico.cd cyatangaje ko abaturage bitambitse iyo modoka bakeka ko irimo bamwe mu barwanyi ba M23, bakayishumika igashya igakongoka.Bivugwa ko ingabo za Monusco zarashe kuri abo baturage ngo batatane.

Abaturage bo mu gace ka Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bariye karungu batwika imodoka y’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro (Monusco) bakeka ko itwaye inyeshyamba za M23.
Abaturage bashinja Monusco ubugambanyi bwo kuba yarahunze ubwo inyeshyamba za M23 zasatiraga ibirindiro by’ingabo za Congo bya Rumangabo, ari nabyo bikomeye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mirwano imaze iminsi ihuza ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, ingabo za Leta zakuwe mu birindiro byazo muri Rumangabo no mu tundi duce twegereye, zihungira mu bice biri hafi ya Goma.

Abaturage bavuga ko Monusco nk’umutwe ufite ibikoresho n’ingabo zikomeye bakabaye bararwanye kuri FARDC ntivanwe mu birindiro byayo i Rumangabo.

Bavuga ko hashobora kuba hari imikoranire ya Monusco na M23.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA