Umugaba mukuru w’ingabo mugihugu cya Uganda Muhoozi Kainerugaba avuga ko uzagerageza gushotora u Rwanda cyangwa Uganda mu ntambara azabyicuza.
Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati” uzagerageza gushotora Urwanda cyangwa Uganda muntambara azabyicuza’’.
Ibi yabivuze nyuma yo kubona ukuntu abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ,hamwe nabo bita abatutsi babarizwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya Bakomeje gutotezwa ndetse no kwicwa bigeretse.
Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ashyigiikiye igitekerezo cyo gushyiraho urwego rwo kurwanya Jenoside mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi.
Yagize ati “Igihugu cyanjye Uganda kirizera kidashidikanya ko ibiganiro aribyo byarangiza intambara iri hagati DRC na M23 naho ibyo kwibwira ko igisubizo cya byose ari intambara ibyo ari ukwibeshya kuko intambara irasenya ntiyubaka.
Ibi abivuze nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo yanditse kuri Twitter aburira Interahamwe aho yavuze ko agiye kuzicanaho umuriro mu cyo yise ’Operation Rudahigwa’’ ndetse anazigira inama yo kwishyikiriza ingabo z’u Rwanda cyangwa iza Uganda.