Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko se akaba na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni atigeze amusaba guhindura uko akoresha Twitter nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa.
Muri Kamena 2022 nibwo ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangiye gusohora inkuru zivuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabujije Gen Muhoozi Kainerugaba n’abandi basirikare bakuru bo muri iki gihugu kudashyira kuri Twitter amakuru y’umutekano n’andi yose adakwiye kujya ku karubanda.
Iki gihe byatangajwe ko ibi Museveni yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi muri uko kwezi.
Nyuma y’ukwezi, ibi bitangajwe, Gen Muhoozi yavuze ko Perezida Museveni atigeze amubuza gukoresha Twiiter nk’uko byari byakomeje kugarukwaho nyuma y’iminsi yashize uyu mugabo adakoresha uru rubuga nkoranyambaga.
Ati “Perezida Museveni ntiyigeze ambuza gukoresha Twitter. Ibyo ni ibintu byahimbwe n’abantu badufitiye ubwoba, twe nshatse kuvuga ni urubyiruko rw’iki gihugu, Uganda nshya.”
Lt Gen Muhoozi ni umwe mu bantu bamenyerewe cyane mu gukoresha Twitter muri Uganda aho afite abamukurikira barenga ibihumbi 570. Gusa abantu benshi barimo na se bagiye bamunenga uburyo akoresha uru rubuga atanga amakuru rimwe na rimwe atari akwiye kujya ku karubanda.
Urugero ni muri Mata 2022 ubwo Muhoozi yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye yari yatumiyemo abantu batandukanye barimo na Perezida Kagame.
Perezida Museveni wari muri ibi birori yavuze ko nubwo Muhoozi ashyira kuri Twitter ibintu akunda ariko akwiriye kwigengesera.