AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Facebook yatangije ifaranga ridasanzwe, menya uko rizakora

Facebook yatangije ifaranga ridasanzwe, menya uko rizakora
19-06-2019 saa 07:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1878 | Ibitekerezo

Urubuga rw’ itumanaho rwa Facebook rwatangije umuryango witwa non-profit libra association ugize n’ ibigo 27 aho bazajya bakoresha ifaranga ryo kuri murandasi ryahawe izina rya Libra.

Mark Zukerburg, watangije urubuga rwa facebook yavuze ko intego y’ iri faranga ‘Libra’ ari ugushyiraho uburyo bw’ amafaranga buha imbaraga amamiliyari y’ abatuye Isi. Ngo rizamurikwa ku mugaragaro mu mwaka utaha wa 2020 ndetse rizahabwa imbaraga n’ uburyo bw’ uruhererekane.

Iri faranga rizaba rifite imitungo ifatika yo kuryunganira rigende ryiyongera uko ricuruzwa mu Isi.

Facebook yizeza abantu ko umuntu uzaba afite iribra azajya abasha kurivunjisha mu mafaranga ayo ariyo yose mu buryo bumworoheye.

Libra association yatangaje ko iri faranga rizatangizwa nk’ uko hatangijwe amafaranga akoreshwa ubu kuko nayo ashingiye ku kizere cy’ impapuro zahawe agaciro ka zahabu.

Kugira ngo ifaranga ribeho habanje kubaho banki umuntu abitsamo zahabu, banki ikamuha urupapuro rwanditsweho umubare ugana n’ agaciro ka zahabu yabitse muri banki, uwahawe urwo rupapuro akaba ashobora kuruha undi akamuha icyo aceneye ya zahabu ikaba ibaye iye, icyo kizere cyahawe urwo rupapuro nicyo cyaje gutuma urwo rupapuro ruhinduka inote zikoreshwa ubu.

Libra association ivuga ko iryo faranga ryayo ritaba riterwa ingabo mu bitugu na zahabu nk’ uko inote zatangiye ahubwo ngo rizaba rihabwa agaciro n’ amafaranga afatika azaba abitse mu mabanki yizewe ari mu bihugu bitandukanye.

Mu Rwanda urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB ruherutse guta muri yombi abakoraga ubucuruzi bw’ amafaranga kuri interinete ruvuga ko bubamo uburiganya no guhombya abaturage.

Iri faranga rya facebook Libra rikora kimwe na bit coin yatangijwe n’ abantu batazwi muri 2009. Itandukaniro ni uko abatangije libra bazwi mu gihe abatangije bitcoin batazwi bityo hakibazwa uwabazwa ikibazo uwaryozwa ibibazo byavuka mu ikoreshwa rya bitcoin.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA