AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Facebook yatangaje ko yamaze gusiba konti miliyari 2,3

Facebook yatangaje ko yamaze gusiba konti miliyari 2,3
27-05-2019 saa 15:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 902 | Ibitekerezo

Urubuga rwa FACEBOOK rwatangaje ko rwahagaritse konti miliyari 2,3 ivuga ko zitakoreshwaga neza (fake accounts). Izo konti zahagaritswe mu gihe cy’ amezi 6 ashyize ashize.

Ubuyobozi bwa FACEBOOK buvuga ko muri iki gihe facebook yugarijwe n’ ukwiyongera kwa fake accounts, bijyana no kwiyongera kw’ ibikorwa by’ iterabwoba.

Facebook ivuga ko ifite ikoranabuhanga ryitwa ‘artificial intelligence and human monitoring’ rituma ibasha gutahura konti zishobora gukoreshwa n’ abagizi ba nabi, inyinshi igahita izifungwa zitaramara n’ umunota.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, akaba n’ umwe mu barushinze Mark Zuckerberg yabwiye abanyamakuru ko Facebook iri mu nzira nzira mu bijyanye no guhangana n’ imbwiraruhame zibiba urwango.
Nk’ uko byatangajwe na Fobesmagazine yagize ati "Dusigaye tubafata mbere y’ uko hagira ababaturegera”

Mark Zuckerberg avuga ko nubwo hari ibyakozwe ari byinshi ngo sosiyete sosiyete.

FACEBOOK ni sosiyete y’ itumanaho y’ Abanyemerika yashyinzwe tariki 4 Gashyantare 2004 n’ abarimo Mark Zukerberg, Eduardo Saverin, Andrew McCollum, Dustin Moskovitz, Chris Hughesa. Facebook yaguze Instergarm 2012, igura WhatsApp na Oculus VR 2014.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA